Wednesday, November 7, 2012

IKIBAZO CY’AMAZI MEZA KIRACYARI INGORABAHIZI






  IKIBAZO CY’AMAZI MEZA KIRACYARI INGORABAHIZI

PHOTO:JPB
Nubwo leta  y’u Rwanda ishyira ingufu zigaragara mukuzamura imibereho y’abanyarwanda ,y’ubaka ibikorwa remezo bifitiye abaturage akamaro,nk’imihanda,amavuriro,amashanyarazi,…harahakigaragara ikibazo cy’amazi meza.

Icyerekezo cyanyarukiye mu ntara y’iburasirazuba,akarere ka Gatsibo,umurenge wa Ngarama,akagari ka karambi,umudugudu wa Rushenyi kuhasura. Ufashe umuhanda  Kigali-Nyagatare utaragera Nyagatare ugera I kabarore ubu hubatse akarere ka Gatsibo,ukarengaho ukagera ahitwa ku byapa bya Ngarama,ugafata umuhanda w’igitaka ugera ku birometero nka 20,ugera mu gasanteri gashyushye ka Ngarama.Usanganizwa no kubona amapoto y’amashanyarazi ndetse n’iminara y’itumanaho,urutare rwa Ngarama rwogeye mu mateka.Kuburyo ubona ari centeri ifite ikerekezo.

Gusa iyo ukomeje kugera mutugari  tumwe tw’uwo murenge utungurwa no kubona abana ndetse n’abakuze bafite ibivomesho baje kuvoma amazi mubidendezi by’amazi.Mu mudugudu wa Rushenyi akagari ka Karambi muri uwo murenge,twahasanze ku iriba bakunze kwita “Ryarukubiza”nikidendezi gifite amazi asa y’ikigina ,amarebarebe n’imitubu isimbuka,rifite nka meterokare 5 ndetse na metero zigera ku 15 z’ubujyakuzimu nkuko twabitangarijwe n’abahaturiye bahavomera.Nkuko babidutangarije hari hakenewe uburyo babonerwa amazi meza.Ngo byibuza wanabubakira yamavomo ya nayikondo ngo kuko iryo riba bavomaho rimajije kwica abantu barenga 10 mu myaka itanu cyane cyane abana.Kuburyo ngo uyo utumye umwana kuvoma uba utizeye ko agaruka.
Twabajije abaturage icyo babivugaho,batubwira ko ikibazo cyabo kizwi,badutangarizako icyo bakora ari umuganda bagerageza gusukura iyo mariba.Twagerageje uburyo twabona ubuyobozi ngo tubabaze uko babyumva ntibyakunda.

Jean Paul BUJYACYERA/Chief Editor



No comments: