Wednesday, November 7, 2012


ISENGESHO


Mana ishobora byose,
Wowe ushoboza abatishoboye
Utitaye cyane aho batuye.
Duhe ituze,ugabe ihumure
Kuri twese abakwisunze.

Kuva mumuseke
Kugera rirenze
Udufashe turonke,
Utugaburire mu byeyi nk’
Inyana iri niyayo.

Mfasha kuba icyo
Ushaka ko mbacyo,
Abashaka ko mba icyo
Bashaka ntubakundire ariko
untere umutima mbibakundire.

Tuzisha iminwa yabamvuga
Utaramvumye kuko
Baba baruhira ubusa,
Ntawavuma uwo utavumye.

Bahe umugisha nabo nk’abanyishimira
Ubashumbushe izo batakaje,
Ungire umushumba muzawe,
Nshime ubushyo n’umpamagara
Nzitabe ngo karame ndaje.

Yari Umusizi Jean Paul BUJYACYERA
©right 2012
11:22 am GMT
+250725495772
+250782268218

No comments: